mercredi 30 avril 2008

Igisubizo kuri Mwami!!!

nshuti Mwami,

maze kubona message yawe, numva iranejeje, ku kibazo cy'imyaka yanjye , mfite 32, nkaba ndi marié, mfite umwana umwe w'umuhungu, ni ukuvuga ko ni byo koko abantu bakunze kwishyiramo ko inama nziza itangwa n'abasheshe akanguhe kuko burya koko ngo igihugu cyabuze abasaza cyigwisha ishyano!!! ariko na none ngo burya umwana utaraganiriye na se ntamenya icyo se yasize avuze, ni ukuvuga ko nanjye inama zimwe ntanga nazihawe n'uburere bw'ababyeyi, ariko izindi zo nzikura mu bumenyi bw'ibyo nize ( sciences Infirmières ), izindi nazo ni ubunararibonya bwo kuri terrain no mu gusoma ibitabo n'ibindi,,,,,,,

Ubwo rero sinzi byose nk"Imana ariko ngerageza gutanga umusanzu nshoboye mu kubaka umuryango nyarwanda mwiza ndetse n'isi nziza.

Yari uwanyu Kabuhariwe Mujyanama

mercredi 2 avril 2008

Inama nziza muri rusange.

Nshuti bavandimwe, Bakundwa,

nejejwe no kubagezaho gahunda yo gutanga inama ku buntu biciye kuri net kubera ko nkunda kuganira n'abantu muri rusange bafite ibibazo rusange bibabuza amahoro, urugero , nko kunanirwa kwiyakira nyuma yo kumenya indwara runaka umuntu afite ( SIDA, CANCER, ALZHEIMER,,,,,), , kubura uwo wagisha inama ku birebana n'imibonano mpuzabitsina, kuringaniza urubyaro, kubura urubyaro, ibibazo by'abashakanye, kunanirwa kugera ku ntego z'ibyo washakaga, mbese muri rusange ni karibu ku nama zose muzashaka kugisha.